Quantcast

Weekly Trends Hub

Best Entertainment and sports Website in Africa Rwanda

Young Thug yasohoye indirimbo asaba imbabazi Drake, 21 Savage

Umuraperi Young Thug w’imyaka 34, wamamaye ku izina ry’ukuri Jeffery Lamar Williams II, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Man I Miss My Dogs ku wa Kane, mu rwego rwo gusaba imbabazi abantu batandukanye nyuma y’uko amatelefone ye yo muri gereza ajya hanze akamuhindura inkuru ikomeye mu itangazamakuru.

Nk’uko Complex ibitangaza, muri iyi ndirimbo Young Thug yihanganisha umukunzi we w’igihe kirekire Mariah the Scientist, amugaragariza urukundo rwe ndetse anashimira cyane abaraperi b’inshuti ze nka Drake na 21 Savage.

Muri iyo ndirimbo, Thug yanavuze ko yagerageje kuvugana na Lil Baby ariko ntibyamukundira, ibintu byafashwe n’abafana be nk’uburyo bwo gushaka kongera gusana umubano.

Mu magambo y’umwihariko agenera Mariah, yagize ati:

“Baby, I’m sorry. One of my biggest fears is losing you to the internet… Baby, I love you. I know you see this rain. I know you feel my pain.”

Iyi ndirimbo ni imwe mu bikorwa bye bikomeje kuvugisha benshi, cyane cyane mu gihe akiri mu bibazo by’amategeko akomoka ku byaha byo mu rwego rwa RICO ari kuburanishwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

© 2025 Weekly Trends Hub | Powered by K-Media