Google Data Breach: Abakoresha Gmail barenga miliyari 2 mu byago byo kwibasirwa na Phishing
Abahanga mu by’ikoranabuhanga bamaze gutangaza ko abakoresha Gmail barenga miliyari 2 bashyizwe mu kaga ko kwibasirwa na phishing attacks bitewe nâikibazo gikunze kwibonekeza muri Google Cloud Storage kizwi nka âdangling bucket vulnerability.â
Ibi byatangajwe nâurubuga Fox News Technology, aho basobanura ko iyi vulnerability ibaho igihe adresse ya cloud storage ishaje cyangwa yasizwe idakiri gukoreshwa ikomeza kubaho. Ibyo bituma abajura bashobora kuyifungura, bakayinjizamo malware, cyangwa bakayikoresha mu kwiba amakuru yâabakiriya.
Impamvu ari ikibazo gikomeye kuri Gmail Users
- Abajura bashobora gukora phishing websites bifashishije izo adresse.
- Bashobora kwiyoberanya nkâaho ari Google nyirizina kugira ngo babone passwords, emails nâamakuru yihariye.
- Abakoresha Gmail batitondeye bashobora gukanda ku links cyangwa bakohereza amakuru yabo ku buryo bworoshye.

Google yavuze iki?
Nâubwo hataratangazwa ubusobanuro burambuye na Google ku byatangajwe, abahanga basaba abakoresha Gmail nâabandi bakoresha serivisi za Google Cloud gukaza ingamba zo kwirinda, harimo:
- Kwirinda gukanda ku links ziturutse mu butumwa budasanzwe.
- Gukoresha 2FA (Two Factor Authentication).
- Gusuzuma neza email domain mbere yo kuyifungura.
Umwanzuro
Iyi Google Data Breach yerekanye uburyo dangling bucket vulnerability ishobora guhungabanya umutekano wâamakuru yâabantu benshi ku isi. Kuri ubu, abakoresha Gmail barenga miliyari 2 bari mu byago, bityo gukaza ingamba zo kwirinda phishing attacks ni ngombwa.