Quantcast

Weekly Trends Hub

Best Entertainment and sports Website in Africa Rwanda

Cardi B yemeje ko atwite inda ya kane, ari iy’umukunzi we mushya Stefon Diggs

Sep 17, 2025 #Cardi B pregnant 2025

Umuraperikazi w’icyamamare Cardi B yemeje ko atwite inda ya kane, ari nayo ya mbere afitanye n’umukunzi we mushya, Stefon Diggs, umukinnyi wa New England Patriots.

Mu kiganiro yagiranye na CBS Mornings, Cardi B yagize ati:

“I’m having a baby with my boyfriend, Stefon Diggs.”

Iyi nkuru ije nyuma y’igihe gito ashyikirije urukiko dosiye yo gusaba gatanya na Offset mu kwezi kwa Nyakanga 2024, nyuma y’imyaka irindwi bari bamaranye nk’umugabo n’umugore. Cardi B na Offset bafitanye abana batatu: umukobwa Kulture Kiari Cephus, umuhungu Wave Set Cephus, ndetse n’umukobwa muto Blossom.

Cardi B na Stefon Diggs bashyizwe ku murongo w’ibihuha mu Ukwakira 2024, gusa bemeza umubano wabo mu ruhame mu kwezi kwa Gicurasi 2025. Diggs nawe asanzwe afite umukobwa yabyaye mu mubano we wabanje.

Kuri ubu, Cardi B agaragara kenshi yambaye imyambaro y’abagore batwite, ibintu byashimangiye amakuru yo kuba akomeje urugendo rushya rw’ubuzima bw’umuryango we.

© 2025 Weekly Trends Hub | Powered by K-Media