Kigali, Rwanda – Kanama 2025
Ku wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali, ikibuga cya siporo n’imyidagaduro gifite agaciro ka miliyoni $25, asaba urubyiruko rwa Afurika kwizera ubushobozi bwarwo no gufata amahirwe ari kwiyongera ku mugabane.

Mu kiganiro yagiranye na Masai Ujiri, co-founder wa Giants of Africa akaba n’uwatangije igitekerezo cya Zaria Court, Perezida Kagame yashimangiye ko gushora imari mu rubyiruko no kubaha ahantu haboneye ari bimwe mu by’ingenzi bizatuma Afurika ihinduka.
“Urubyiruko ni umutungo wa mbere Afurika ifite. Tugomba gukora ibishoboka byose ngo ubushobozi bwayo buhishwe buhinduke impamo,” — Perezida Kagame.

Uyu muhango wabaye mu gihe hatarangiye Giants of Africa Festival 2025 i Kigali, witabiriwe n’abayobozi bakomeye muri Afurika, abarimo Aliko Dangote, abanyabukorikori, abakinnyi b’imikino itandukanye, n’urubyiruko rwaturutse ku mugabane wose.
Zaria Court Kigali: Kurenga Hoteli, Guhanga Ekosisteme
Iyi nyubako y’icyitegererezo ifite:
- Hoteli y’inyenyeri n’ibyumba 80
- Restaurents zitandukanye na rooftop lounge
- Gym, co-working spaces, podcast studio, na broadcast centre
- Arena nini iberamo imikino, ibitaramo n’ibikorwa by’umuco
- Ahantu ho gukinira abana, ikibuga cya five-a-side football, na calisthenics area
- Retail park ikozwe mu macontainer itanga amahirwe ku bacuruzi bato
Masai Ujiri yavuze ko Zaria Court ari “ecosystem” itanga agaciro, yubaka umuryango, kandi izamura ubukungu. Yongeye gushishikariza abayobozi b’Afurika kubona siporo nk’urwego rw’ubucuruzi, aho kuba imikino isanzwe.
Gahunda Yo Kugeza Zaria Court Muri Afurika Yose
Ujiri yatangaje ko uyu mushinga uteganyijwe gukwirakwizwa mu mijyi nka Accra, Lagos, Dakar, Johannesburg, na Nairobi, aho Kigali izaba urugero rwiza rwo kwerekana uko siporo ishobora guteza imbere ubukungu bw’imijyi.
Clare Akamanzi, Umuyobozi wa NBA Africa, na Amadou Gallo Fall, Perezida wa BAL, bose bahamije ko imishinga nk’iyi yerekana ubushobozi bwo kubaka imwe mu marushanwa ya basketball akomeye ku isi, aha muri Afurika.
“Siporo igomba kuba igice cy’ingenzi cy’ubukungu bw’igihugu. Utayishyize imbere, uba utangiye inyuma,” — Clare Akamanzi.
