Quantcast

Weekly Trends Hub

Best Entertainment and sports Website in Africa Rwanda

🏆 Chelsea FC yegukanye igikombe cya FIFA Club World Cup 2025 Itsinze ikipe ya PSG

⚽ Chelsea FC itsinze PSG ibitego 3-0 mu mukino w’ishiraniro: Cole Palmer na João Pedro bitwara neza Ikipe ya Chelsea FC yakomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe muri preseason cyangwa irushanwa ryo kwitegura umwaka mushya w’imikino, ubwo yatsindaga Paris Saint-Germain (PSG) ibitego bitatu ku busa final (3-0) mu mukino wabereye kuri MetLife Stadium.

Chelsea ikaba itwaye iki gikombe kunshuro ya mbere

Congratulations 👏🎉 kuri Chelsea FC

🔵 Cole Palmer yigaragaje nk’umukinnyi w’ingenziUmukino watangiye PSG isatira ariko Chelsea yihagararaho. Ku munota wa 18, Cole Palmer yafunguye amazamu ku gitego cyiza yatsinze nyuma yo kubyitwaramo neza mu rubuga rw’amahina, atsinda umuzamu Donnarumma nta mahirwe.Ntibyatinze kuko ku munota wa 37, Palmer yongeye gutsinda igitego cya kabiri cya Chelsea ku mupira wari uvuye kuri Reece James, aba akoze double mu mukino umwe.

🟢 João Pedro ashyiraho iherezoPSG yakoze impinduka zitandukanye, ariko ntacyo zahinduye ku mukino. Ahagana ku munota wa 72, João Pedro, rutahizamu mushya wa Chelsea, yinjije igitego cya gatatu ku mupira mwiza yahawe na Enzo Fernandez, biba ibuye riremereye ku bakinnyi ba Luis Enrique.

📊 Umukino muri rusange:

18’ ⚽ Cole Palmer
37’ ⚽ Cole Palmer (2)
72’ ⚽ João Pedro

© 2025 Weekly Trends Hub | Powered by K-Media