Weekly Trends Hub

Best Entertainment and sports Website in Africa Rwanda

Perezida Kagame: “Umuyoboro Mugari wa Internet ni Inkingi y’Iterambere ry’Isi”

Jul 7, 2025

Mu nama yihariye yibanze ku myaka 15 ishize isi itangiye gahunda yo kwegereza abaturage umuyoboro mugari wa internet, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje akamaro gakomeye uyu muyoboro ugira mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye isi.

Mu ijambo rye ryuje icyizere n’icyerekezo, Perezida Kagame yagize ati:

“Mu myaka 15 ishize, twatangiranye icyizere cyoroshye cy’uko umuyoboro mugari wa internet ukwiye kugera kuri buri wese, ahantu hose. Uyu munsi uwo muyoboro ushyigikira ubukungu bw’ibihugu, ukagura ukugera ku bwenge kandi ukarushaho guhuza abantu.”

Iyi nama yahuriyemo abayobozi batandukanye ku rwego mpuzamahanga, yagaragaje aho isi igeze mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’inovasiyo, by’umwihariko mu guha amahirwe angana abaturage binyuze mu ikwirakwizwa rya internet yihuta kandi ihendutse.

Perezida Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Madamu Ingabire Paula, umwe mu bayobozi bakomeje guteza imbere gahunda ya Rwanda Digital Transformation.

Internet: Igikoresho si igikangisho

Mu gihe isi ihinduka mu buryo bwihuse binyuze mu ikoranabuhanga, Perezida Kagame yibukije ko internet itagomba kuguma mu mijyi gusa cyangwa mu maboko y’abifite, ahubwo ikwiye kuba ihari kuri bose, yaba umunyeshuri uri mu cyaro cyangwa umuhinzi ushaka kumenya uko yagurisha umusaruro we ku isoko rihanitse.

Rwanda ku Isonga mu Muryango wa Afurika

U Rwanda rukomeje kugaragaza umuhate mu gushora imari mu kubaka ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga birimo internet yihuta (fiber optic), uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu mashuri, ubuvuzi, ubucuruzi n’ibindi.

By Mugenga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

© 2025 Weekly Trends Hub | Powered by DJ KAVUKIRE