New York, USA — Umuhanzi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs ari mu gihe cy’ihurizo rikomeye mu mateka ye, nyuma y’uko urubanza rwe rugiye gusoza. Mu gihe asigaje iminsi mike ngo acirwe urubanza ku wa 3 Ukwakira 2025, umuryango we, inshuti ndetse n’abahoze bamukorera bandikiye urukiko barenga 70 basaba imbabazi no kumugabanyiriza igihano.
Ibyaha yahamijwe
Urubanza rwa Diddy rwasojwe ku wa 2 Nyakanga 2025. Urukiko rwamugize umwere ku byaha bikomeye byari bimuregwa birimo racketeering na sex trafficking.
Ariko yahamijwe ibyaha bibiri byo gutwara abagore mu bindi bihugu bya leta (across state lines) kugira ngo bajye mu bikorwa byo gusambana n’abandi bantu (prostitution-related charges), ibyo bikaba ari ibyaha bihanishwa igifungo cy’imyaka 10 kuri buri kimwe hakurikijwe Mann Act ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubusabe bw’abamushyigikiye
Abanditse amabaruwa barimo:
- Nyina Janice Combs, wasabye urukiko imbabazi ku mwana we.
- Abana ba Diddy, banditse bavuga ko bakeneye se mu rugo.
- Yung Miami, wahoze ari umukunzi we akaba n’umuraperi, wamugaragaje nk’“umugabo w’Imana” mu ibaruwa ye.
- Abandi bamushimiye ibikorwa bye by’ubugiraneza n’uburyo yafashije benshi mu buzima bwabo bwite.
Imibereho mu buroko no gusaba kurekurwa
Abavoka ba Diddy basabye ko akatirwa igihe kitarenze amezi 14, kingana n’igihe amaze afunzwe kuva yafungwa mu Nzeri 2024. Bavuze ko:
- Icyubahiro cye n’umwuga we byamaze gusenyuka.
- Yakorewe nabi muri gereza, ahura n’ibibazo byo kwishora mu biyobyabwenge n’ubuzima bubi bwo mu ibohero.
Uko ubushinjacyaha bubibona
Ubushinjacyaha bwo burifuza igihano gikomeye, bushimangira ko:
- Urubanza rwerekanye amateka maremare y’ihohoterwa rishingiye ku mibanire yari asanzwe akora.
- Umucamanza wigeze kumwima ubusabe bwo kurekurwa by’agateganyo (bail) yavuze ko Diddy afite “imico y’urugomo yagiye igaragara mu gihe kirekire”.
Ibyitezwe ku rubanza
- Itariki yo gucirwa urubanza: 3 Ukwakira 2025.
- Umwanzuro w’umucamanza: Azafata umwanzuro hakurikijwe ubusabe bw’impande zombi, amategeko y’ubucamanza ndetse n’ibaruwa zashyikirijwe urukiko.
- Motion yo gusiba ibyaha: Abavoka ba Diddy basabye ko ibyaha bye byakurwaho burundu, bavuga ko Mann Act itari gukurikizwa kuri we.